Umusaruro w’ubuhinzi ugiye kwikuba: Bimwe mu bidasanzwe byamuritswe n’ikigo cy’urubyiruko cyegukanye igikombe cy’imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi kunshuro ya 16
Hagati ya tariki 20-29 Kanama 2023, Ku Mulindi mu Karere ka Gasabo, habereye imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ryateguwe na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI kunshuro yaryo ya 16. Imurikabikorwa ry’uyu mwaka ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu ikoranabuhanga, guhanga ibishya n’ishoramari”. Ni imurikabikorwa ryitabiriwe n’abamurikabikorwa bagera kuri 400 baturutse mu bihugu bigera kuri 16. Mu isozwa ry’iri murikabikorwa hahembwe abahize abandi mu kumurika mu byiciro bitandukanye. AGRIRESEARCH UNGUKA Ltd, ikigo cy’urubyiruko gikora ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi bigamije isoko, cyaturutse mu karere ka Musanze, nicyo kigo cy’urubyiruko cyahize ibindi cyegukana igihembo cy’abamuritse neza. Bimwe mu bidasanzwe AGRIRESEARCH UNGUKA Ltd yamuritse, harimo ikoranabuhanga ryitwa SmartInput, ikoranabuhanga rikomatanyije serivisi z’iyamamazabuhinzi zifasha abahinzi gukora ubuhinzi bwa kijyambere kinyamwuga. Rifite uburyo bufas...