Umusaruro w’ubuhinzi ugiye kwikuba: Bimwe mu bidasanzwe byamuritswe n’ikigo cy’urubyiruko cyegukanye igikombe cy’imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi kunshuro ya 16
Hagati ya tariki 20-29 Kanama 2023, Ku Mulindi mu Karere ka Gasabo, habereye imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ryateguwe na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI kunshuro yaryo ya 16. Imurikabikorwa ry’uyu mwaka ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu ikoranabuhanga, guhanga ibishya n’ishoramari”. Ni imurikabikorwa ryitabiriwe n’abamurikabikorwa bagera kuri 400 baturutse mu bihugu bigera kuri 16.
Mu isozwa ry’iri
murikabikorwa hahembwe abahize abandi mu kumurika mu byiciro bitandukanye.
AGRIRESEARCH UNGUKA Ltd, ikigo cy’urubyiruko gikora ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi
bigamije isoko, cyaturutse mu karere ka Musanze, nicyo kigo cy’urubyiruko
cyahize ibindi cyegukana igihembo cy’abamuritse neza.
Bimwe mu bidasanzwe AGRIRESEARCH
UNGUKA Ltd yamuritse, harimo ikoranabuhanga ryitwa SmartInput, ikoranabuhanga
rikomatanyije serivisi z’iyamamazabuhinzi zifasha abahinzi gukora ubuhinzi bwa
kijyambere kinyamwuga. Rifite uburyo bufasha abahinzi kubara inyongeramusaruro
nk’imbuto nziza, ifumbire n’imiti hagendewe kugihingwa n’ubuso bafite. Iri koranabuhanga
rije nk’igisubizo ku ikoreshwa nabi ry’inyongeramusaruro aho wasangaga hari
abahinzi bakoresha inyongera musaruro nyinshi cyangwa nkeya kuzo bakabaye
bakoresha bikagira ingaruko haba k’umusaruro ndetse n’ibidukikije muri rusange.
Izindi serivisi ziboneka
muri iri koranabuhanga harimo: uburyo bwo kubika amakuru y’ubuhinzi, gusobanura
amakuru aba kubifuniko by’imiti n’amafumbire mu rurimi umuhinzi yumva no kubona
amakuru n’ubujyanama buhoraho k’ubuhinzi bugezweho buhangana n’imihindagurikire
y’ikirere binyuze k’urubuga ruhuza abahinzi n’abagoronome babahanga. SmartInput
ni ikoranabuhanga rigezweho ryitezweho kuvugurura serivisi z’iyamamazabuhinzi mu
Rwanda no mu Karere, mu kongera umusaruro mu buryo burambye no gukora ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire
y’ikirere.
Irindi koranabuhanga ryamuritswe
rikagira uruhare mu guhesha igihembo AGRIRESEARCH UNGUKA Ltd, ni Firigo idakoresha umuriro yifashisha umwuka, amazi n’amakara
mu gukonjesha. Ni firigo itangiza ikirere n’ibidukikije kuko ikoresha uburyo
bw’umwimerere mu gukonjesha idakoresheje ingufu ndetse n’imyuka ihumanya
ikirere yo mu bwoko bwa Chloroflorocarbons (CFCs). Iri koranabuhanga ryitezweho
kugabanya iyangirika ry’imboga n’imbuto rikiri hejuru. Riroroshye kurikoresha
kandi rihendukiye abahinzi bose. Icyi gikombe kije ari icya kabiri nyuma yuko nubundi ari bo begukanye icy'umwaka ushize mu bushakashatsi mu buhinzi n'ubworozi.
Nyakubahwa Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Ilidephonse Musafiri, ashyikiriza igikombe USANASE Abdu, umuyobozi mukuru wa AGRIRESEARCH UNGUKA Ltd, mu muhango wo gusoza imurikabikorwa ryo kunshuro ya 16.
Nyakubahwa
Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Ilidephonse Musafiri, asoza kumugaragaro
iri murikabikorwa yashimiye cyane ababonye ibihembo, abahinzi
n’aborozi muri rusange bitabiriye iri murikabikorwa n’abaterankunga batandukanye
bagize uruhare rukomeye mu gutuma iri murikabikorwa rigenda neza. Yavuze ko
yizerako mu myaka iri imbere abakire bambere bazaba ari abantu bakora
ubuhinzi, bityo ashishikariza abahinzi gukora ubuhinzi bwa kinyamwuga, gushora
bihagije no gukurikirana ibyo bahinze, batere imbuto nziza, bashyiremo
amafumbire ahagije, kubipimo bikwiye kandi kugihe. Asoza yasabye ko
ikoranabuhanga ndetse n’ibindi byamuritswe byakoreshwa bigashyirwa mu bikorwa
bityo imurikabikorwa ritaha rikazasanga umusaruro wariyongereye k’urugero rwiza.
Comments
Post a Comment