2023 Isize he Ubuhinzi ku Bikorera: Kompani Z'urubyiruko 5 Ziyoboye Izindi mu Guteza Imbere Ubuhinzi mu Rwanda
Mu Rwanda, ubuhinzi buracyaza kw'isonga mu kubeshaho abaturage benshi aho abarenga 63% by'abaturage bose batunzwe nabwo. Ibi bishimangira uko ubuhinzi ari ingenzi mu ubukungu n'iterambere ry'igihugu muri rusange. Nyamara nubwo bimeze bityo igabanuka ry'ubutaka buhingwaho ahanini bitewe n'ubwiyongere bukabije bw'abaturage, ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere no kugunduka k'ubutaka n'izimwe mu mbogamizi zikomeye zituma umusaruro w'ibikomoka k'ubuhinzi ukiri hasi cyane. Serivisi z'iyamamazabuhinzi zihamye kandi zinoze zigizwe no kwigisha abahinzi gukora ubuhinzi bwa kijyambere kandi buhangana n'imihindagurikire y'ikirere, ni kimwe mu bisubizo birambye ku kibazo cy'umusaruro muke n'iterambere ry'ubuhinzi muri rusange. Ntagihe kinini gishize, gutanga izi serivisi bigenda gahoro gahoro byegurirwa abikorera. Muri uyu mwaka ushize wa 2023, tugiye kurebera hamwe urutonde rwa kompani ziyoboye izindi kandi zitanga ikizere muri uyu mwaka wa 2024 mu guteza imbere ubuhinzi cyane cyane binyuze mu gutanga serivisi z'iyamamazabuhinzi.
1. AGRIRESEARCH UNGUKA Ltd
Iyi kompani y'urubyiruko ifite ikicaro gikuru i Musanze. Ni kompani yazamukanye imbaraga nyinshi. Iyi kompani yamenyekanye cyane bitewe n'udushya n'ikoranabuhanga bigezweho mu kongera umusaruro no gukora ubuhinzi buhangana n'imihindagurikire y'ikirere aho bamaze kwegukana ibikombe bibiri byikurikiranya mu bahize abandi mu imurikabikorwa ry'ubuhinzi n'ubworozi ngarukamwaka ritegurwa na MINAGRI.
Muri uyu mwaka ushize bashyize hanze ikoranabuhanga ry'itwa "SmartInput", rikomatanyije serivisi z’iyamamazabuhinzi zitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga n'abagoronome babahanga bafite ubumenyi bugezweho k'ubuhinzi bwa kijyambere. Iri koranubuhanga rifite uburyo bufasha abahinzi kubara inyongeramusaruro nk’imbuto nziza, ifumbire n’imiti hagendewe ku gihingwa n’ubuso bw'umurima.
Bafite kandi ibyumba bikonjesha bidakoresha umuriro bizwi nka Zero Energy Cooling Chamber. Ni uburyo burambye kandi buhendukiye abahinzi, bukaba igisubizo mu kugabanya iyangirika ry'umusaruro rikiri hejuru, cyane cyane ku mboga n'imbuto.
2. YalaYala Group
YalaYala ni kompani y'urubyiruko ifite ikicaro gikuru i Kigali. Ni kompani yazanye impinduka z'ikomeye cyane mu gice cyo gukoresha imashini mu buhinzi (Mechanization). Iyi kompani ifite imashini zigezweho zifasha mu guhinga, gutera no gusarura mu kanya nkako guhumbya. Abahinzi benshi mu gihugu bari bagikoresha amasuka gakondo, intyamuro, n'ubundi buryo butagezweho byatumaga umusaruro ukomeza kuba mucye.
3. YEAN Ltd
YEAN ni kompani y'urubyiruko ifite ikicaro gikuru i Kigali ikagira ibigwi mu kwigisha abahinzi gukora ubuhinzi bwa kijyambere. YEAN ifite imbuga zitandukanye za WhatsApp na Facebook zihuriyemo ibihumbi byinshi by'abahinzi byoroshya uburyo bwo gusangira amakuru agezweho mu ubuhinzi.
YEAN kandi yagize uruhare rukomeye cyane mu guteza imbere ubuhinzi bw'imboga bukozwe hatifashishijwe ubutaka nka kimwe mu bisubizo by'igabanuka ry'ubutaka buhingwa ho.
4. HORECO
HORECO ni kompani igizwe n'umubare munini w'urubyiruko rwize muri Israel. Ifite ikicaro gikuru i Kigali. Bagiye bafasha mu kwigisha abahinzi gukora ubuhinzi bwa kijyambere hirya no hino mu gihugu, gutunganya ibishanga no gutubura Imbuto y'ibirayi.
5. Agriwin Ltd
Agriwin Ltd ni kompani nayo ifite ikicaro gikuru i Kigali ikaba yaragize uruhare mu guteza imbere ubuhinzi cyane cyane mu gice cy'ubuhinzi bw'imbuto.
Bafite ubuhumbikiro bugezweho butanga ingemwe nziza zera vuba kandi zihanganira imihindagurikire y'ikirere.
Comments
Post a Comment