UBUHINZI BW'URWANDA MU CYEREKEZO 2050
Ubuhinzi Bubyara Ubukire Mu myaka 20 ishize, ubuhinzi bwagize uruhare rukomeye mu izamuka ry’ubukungu no mu igabanuka ry’ubukene. Kuba Abanyarwanda begera 70% batunzwe n’ubuhinzi nabwo bukaba bwinjiza kimwe cya gatatu cy’umusaruro mbumbe w’imbere mu Gihugu, nta gushidikanya ko buzakomeza kugira uruhare rukomeye muri urwo rwego mu myaka 30 iri imbere. Ubuhinzi bufite uruhare runini ku byerekeranye n’umutekano w’ibiribwa, imirire, ibyoherezwa mu mahanga, kandi bufite isano ya bugufi n’urwego rw’inganda n’urwa za serivisi. Urwego rw’ubuhinzi rwagize uruhare rungana na bibiri bya gatatu mu bijyanye no kugabanya ubukene mu gihe cy’Icyerekezo cya 2020. Twerekeje mu 2050, hazabaho iterambere mu rwego rw’ubuhinzi bigizwemo uruhare n’abahnzi babigize umwuga, barimo abagabo n’abagore, bazaba bita ku buhinzi bujyanye n’uruhererekane nyongeragaciro rw’ibikorwa by’inganda n’ubucuruzi. Ubuhinzi bugezweho bugamije isoko kandi bushobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe Kugira ngo...