Posts

Showing posts from January, 2024

Menya Ibanga Rikomeye Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Yakoresheje mu Kurwanya Inzara muri uyu Mwaka !

Image
Ubuhinzi ni inkingi ya mwamba y'ubukungu bw'u Rwanda. Abarenga 63% by'abaturage bose batunzwe nabwo. Ikintu cyahungabanya ubuhinzi kiba gihungabanyije imibereho myiza y'abanyarwanda muri rusange. Nyamara hari hashize imyaka itari mike abahinzi bateza neza uko bikwiye, ahanini biturutse kumpamvu z'imihindagurikire y'ikirere aho izuba ryavaga ari ryinshi cyangwa imvura yagwa ikagwa nabi igateza imyuzure imyaka ikahagendera. Ibi byari byaragize ingaruka k'umutekano w'ibiribwa muri rusange aho byagaragaraga no ku isoko ku izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa aho ku myaka myinshi nk'ibirayi, ibishyimbo, ibigori n'ibindi ibiciro byikubye inshuro zirenga ebyiri. Abantu benshi bibazaga inzira bizacamo cyangwa niba bizongera kubaho abantu bakabona ibyo kurya bihagije.  Baca umugani ngo "Itera amapfa niyo itanga aho bahahira". Nyuma yuko ikigo cy'igihugu gishinzwe iteganyagihe gitangaje yuko imvura mu gihembwe cy'ihinga cy'umuhind...

From Farm to Fortune: Rwanda's Agribusiness Boom and Investment Opportunities in 2024

Image
Rwanda is on a transformation path from a low-income to a middle-income country and agriculture remains the backbone for sustained economic growth. In this perspective, rapid transformation in agriculture for economic growth and farm level food security will require strategic investment in production, potential value chains and supporting infrastructure. To get there, various initiatives were aligned with strategic frameworks in place, mainly the Fourth Strategic plan for Agriculture Transformation (PSTA4), the PSTA 5 in pipeline and the Vision 2050.  With regard to investment climate, Rwanda has a business friendly regulation, 2nd in Africa for ease of Doing Business and Global Competitiveness. Thanks to the Investment Law No. 006/2021, and being part of the East African Community (EAC) Common Market with market and customers Union with market potential of over 132 million people, the country has the 2nd fastest growing economy in Africa. Regarding efficiency in supporting investm...

2023 Isize he Ubuhinzi ku Bikorera: Kompani Z'urubyiruko 5 Ziyoboye Izindi mu Guteza Imbere Ubuhinzi mu Rwanda

Image
  Mu Rwanda, ubuhinzi buracyaza kw'isonga mu kubeshaho abaturage benshi aho abarenga 63% by'abaturage bose batunzwe nabwo. Ibi bishimangira uko ubuhinzi ari ingenzi mu ubukungu n'iterambere ry'igihugu muri rusange. Nyamara nubwo bimeze bityo igabanuka ry'ubutaka buhingwaho  ahanini bitewe n'ubwiyongere bukabije bw'abaturage, ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere no kugunduka k'ubutaka n'izimwe mu mbogamizi zikomeye zituma umusaruro w'ibikomoka k'ubuhinzi ukiri hasi cyane. Serivisi z'iyamamazabuhinzi zihamye kandi zinoze zigizwe no kwigisha abahinzi gukora ubuhinzi bwa kijyambere kandi buhangana n'imihindagurikire y'ikirere, ni kimwe mu bisubizo birambye ku kibazo cy'umusaruro muke n'iterambere ry'ubuhinzi muri rusange. Ntagihe kinini gishize, gutanga izi serivisi bigenda gahoro gahoro byegurirwa abikorera. Muri uyu mwaka ushize wa 2023, tugiye kurebera hamwe urutonde rwa kompani ziyoboye izindi kandi zitanga i...