Menya Ibanga Rikomeye Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Yakoresheje mu Kurwanya Inzara muri uyu Mwaka !


Ubuhinzi ni inkingi ya mwamba y'ubukungu bw'u Rwanda. Abarenga 63% by'abaturage bose batunzwe nabwo. Ikintu cyahungabanya ubuhinzi kiba gihungabanyije imibereho myiza y'abanyarwanda muri rusange. Nyamara hari hashize imyaka itari mike abahinzi bateza neza uko bikwiye, ahanini biturutse kumpamvu z'imihindagurikire y'ikirere aho izuba ryavaga ari ryinshi cyangwa imvura yagwa ikagwa nabi igateza imyuzure imyaka ikahagendera. Ibi byari byaragize ingaruka k'umutekano w'ibiribwa muri rusange aho byagaragaraga no ku isoko ku izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa aho ku myaka myinshi nk'ibirayi, ibishyimbo, ibigori n'ibindi ibiciro byikubye inshuro zirenga ebyiri. Abantu benshi bibazaga inzira bizacamo cyangwa niba bizongera kubaho abantu bakabona ibyo kurya bihagije. 

Baca umugani ngo "Itera amapfa niyo itanga aho bahahira". Nyuma yuko ikigo cy'igihugu gishinzwe iteganyagihe gitangaje yuko imvura mu gihembwe cy'ihinga cy'umuhindo cya 2024A izaboneka ku rwego ruhagije, Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri yakoze ikintu gikomeye. Usibye uburyo busanzweho bwo kwigisha abahinzi guhinga kijyambere, guhabwa nkunganire y'ifumbire n'imbuto, Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi yasabye ko ahantu hose hari ubutaka bishoboka ko bwahingwa, hahingwa. Ibi byarakozwe cyane, ku kigero n'inzuri nini, cyane cyane z'iburasirazuba zahinzwe hagasigara igice gito cyo kororeramo gusa. Ibi byatumye k'ubuso bwari busanzwe buhingwa hiyongeraho ubuso burenga hegitari ibihumbi makumyabiri (20,000Ha). Kugirango ubyumve neza dufashe ko ubu buso bwahinzwe ibigori, hanyuma tukeza toni 4/Ha, ni ukuvuga ngo umusaruro w'ibigori waba wariyongereyeho toni zisanga ibihumbi 80,000 kuwari kuboneka biturutse k'ubuso bushya bwahinzwe! Uyu musaruro ushobora guhaza abaturage bari hagati ya 700,000 na 800,000 ku mwaka! Ikindi Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi yavuze ni icyo yise "Inama y'i Nyamata". Bikaba ari ibanga rikomoza kumikoranire ihamye hagati ya Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi na Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu aho mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2023 habaye inama rukokoma yabereye mu karere ka Bugesera I Nyamata yahuje abayobozi batandukanye b'inzego z'ibanze na Minisiteri zombi mu gutegura igihembwe cy'ihinga mu buryo bunoze. 

Nkuko byari byaratangajwe ikirere cyaje kuba kiza koko ! Abahinzi ubwabo bahamya ko umusaruro babonye muri iki gihembwe bawuherukaga mu myaka myinshi ishize. Ibishyimbo, ibigori, ibirayi nindi myaka byeze neza ku kigero cyo hejuru ndetse ubu hirya no hino mu gihugu ku masoko ibiciro by'ibiribwa byaragabanutse cyane.

Mu ijambo rya Dr. Ildephonse Musafiri, Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi yavuze mu inama y'umushyikirano yabaye ku inshuro ya 19 yagize ati « Mbazaniye inkuru nziza uyu munsi ! Ubu turejeje. Muri iki gihembwe, umutekano w'ibiryo urahari kandi uzanakomeza. Turashimira abahinzi babigizemo uruhare, tunabibutsa gufata neza umusaruro. Duhunike, duteganyirize ejo, tutazasonza kandi twarejeje. »

Ingamba zo kugirango umutekano w'ibiryo uzakomeze zirimo guhinga kijyambere, duhingira ku gihe, Imbuto nziza y'indobanure, kubahiriza intera yagenwe, gukoresha inyongeramusaruro uko bikwiye, kurwanya indwara n'ibyonnyi no kugabanya iyangirika ry'umusaruro. Ikindi kwitabira gahunda y'ubwishingizi bw'imyaka n'amatungo ni ingenzi cyane. 


Comments

Popular Posts

2023 Isize he Ubuhinzi ku Bikorera: Kompani Z'urubyiruko 5 Ziyoboye Izindi mu Guteza Imbere Ubuhinzi mu Rwanda

Umusaruro w’ubuhinzi ugiye kwikuba: Bimwe mu bidasanzwe byamuritswe n’ikigo cy’urubyiruko cyegukanye igikombe cy’imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi kunshuro ya 16

UBUHINZI BW'URWANDA MU CYEREKEZO 2050