Menya Umushinga Udasanzwe W’ubuhinzi Bwo mu Migi wo Guhinga Ku Mazu Y’amagorofa mu Kirere Hadakoreshejwe Ubutaka
Ikigo cy’umuryango w’abibumbye cy’ibiribwa n’ubuhinzi (FAO) ishami ryacyo ryo mu Rwanda, ku munsi mpuzamahanga w’amazi, ryahishuye umushinga wabo wo guteza imbere ubuhinzi bwo mu migi aho bahinga ku mazu y’amagorofa mu kirere hadakoreshejwe ubutaka. Ni umushinga bagaragaje kumafoto meza atangaje yerekana mboga nziza ndetse n’inkeri byeze kunyubako y’ibiro byabo biherereye Kacyiru. Nkuko babitangaje k’urubuga rwabo rwa X, ni umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi bwo mu migi minini mu gusigasira umutekano urambye w’ibiribwa. Iburyo : Coumba D. Sow, Umuyobozi mukuru wa FAO Rwanda afashe inkeri zeze mu ntoki ari kumwe na Christian IRAKOZE, umuyobozi mukuru wa kompani y'urubyiruko, Eza Neza. Mu busanzwe u Rwanda ruri mubihugu biza imbere mu kugira ubwiyongere n’ubucucike bukabije bw’abaturage. Ibi bigendana n’ubwiyongere bw’ibiryo bikenewe nyamara bikagendana nanone n’igabanuka ry’ubutaka buhingwaho. Ubushakashatsi bugaragaza ko umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage ukomeje k’urw...