Menya Umushinga Udasanzwe W’ubuhinzi Bwo mu Migi wo Guhinga Ku Mazu Y’amagorofa mu Kirere Hadakoreshejwe Ubutaka
Ikigo cy’umuryango w’abibumbye cy’ibiribwa n’ubuhinzi (FAO) ishami ryacyo ryo mu Rwanda, ku munsi mpuzamahanga w’amazi, ryahishuye umushinga wabo wo guteza imbere ubuhinzi bwo mu migi aho bahinga ku mazu y’amagorofa mu kirere hadakoreshejwe ubutaka. Ni umushinga bagaragaje kumafoto meza atangaje yerekana mboga nziza ndetse n’inkeri byeze kunyubako y’ibiro byabo biherereye Kacyiru. Nkuko babitangaje k’urubuga rwabo rwa X, ni umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi bwo mu migi minini mu gusigasira umutekano urambye w’ibiribwa.
Iburyo : Coumba D. Sow, Umuyobozi mukuru wa FAO Rwanda afashe inkeri zeze mu ntoki ari kumwe na Christian IRAKOZE, umuyobozi mukuru wa kompani y'urubyiruko, Eza Neza. |
Mu busanzwe u Rwanda ruri mubihugu biza imbere mu kugira ubwiyongere n’ubucucike bukabije bw’abaturage. Ibi bigendana n’ubwiyongere bw’ibiryo bikenewe nyamara bikagendana nanone n’igabanuka ry’ubutaka buhingwaho. Ubushakashatsi bugaragaza ko umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage ukomeje k’urwego uriho, muri 2050 u Rwanda rwazaba rutuwe n’abaturage bakabakaba miliyoni 24. Kugirango tubashe guhaza aba baturage, ubuhinzi bukomeje gutanga umusaruro nkuwo butanga uyu munsi, byasaba ko nibura tuba duhinga k’ubuso bungana na metero kare 103,000, ni ukuvuga ngo ni ubuso bukubye inshuro enye ubuso bw’igihugu cyose muri rusange. Ibi ubwabyo bisa nk’ibidashoboka.
Ubuhinzi bwa kijyambere bwo guhinga ku magorofa hadakoreshejwe ubutaka. |
Kimwe mu bisubizo byatuma tuzabasha guhaza abaturage tuzaba dufite icyo gihe, harimo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, harimo no guteza imbere ubuhinzi bwo mu migi budakoresha ubutaka nkubu FAO Rwanda izanye. Uyu mushinga w'ubuhinzi bwo ku magorofa budakenera ubutaka, FAO Rwanda iri kuwukora ifatanije na kompani y'urubyiruko yitwa Eza Neza, iyobowe na Christian Irakoze, unabarizwa mu rwego rw'abayobozi bakuri b'ikigo cy'ihuriro ry'urubyiruko rukora ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda (RYAF).
Ibiro bikuru bya FAO Rwanda biherereye Kacyiru, ahatangirijwe ubuhinzi bwa kijyambere bwo guhinga ku magorofa hadakoreshejwe ubutaka |
Comments
Post a Comment