Posts

Umusaruro w’ubuhinzi ugiye kwikuba: Bimwe mu bidasanzwe byamuritswe n’ikigo cy’urubyiruko cyegukanye igikombe cy’imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi kunshuro ya 16

Image
  Hagati ya tariki 20-29 Kanama 2023, Ku Mulindi mu Karere ka Gasabo, habereye imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ryateguwe na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI kunshuro yaryo ya 16. Imurikabikorwa ry’uyu mwaka ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu ikoranabuhanga, guhanga ibishya n’ishoramari”. Ni imurikabikorwa ryitabiriwe n’abamurikabikorwa bagera kuri 400 baturutse mu bihugu bigera kuri 16. Mu isozwa ry’iri murikabikorwa hahembwe abahize abandi mu kumurika mu byiciro bitandukanye. AGRIRESEARCH UNGUKA Ltd, ikigo cy’urubyiruko gikora ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi bigamije isoko, cyaturutse mu karere ka Musanze, nicyo kigo cy’urubyiruko cyahize ibindi cyegukana igihembo cy’abamuritse neza. Bimwe mu bidasanzwe AGRIRESEARCH UNGUKA Ltd yamuritse, harimo ikoranabuhanga ryitwa SmartInput, ikoranabuhanga rikomatanyije serivisi z’iyamamazabuhinzi zifasha abahinzi gukora ubuhinzi bwa kijyambere kinyamwuga. Rifite uburyo bufas...

UBUHINZI BW'URWANDA MU CYEREKEZO 2050

Image
  Ubuhinzi Bubyara Ubukire Mu myaka 20 ishize, ubuhinzi bwagize uruhare rukomeye mu izamuka ry’ubukungu no mu igabanuka ry’ubukene. Kuba Abanyarwanda begera 70% batunzwe n’ubuhinzi nabwo bukaba bwinjiza kimwe cya gatatu cy’umusaruro mbumbe w’imbere mu Gihugu, nta gushidikanya ko buzakomeza kugira uruhare rukomeye muri urwo rwego mu myaka 30 iri imbere. Ubuhinzi bufite uruhare runini ku byerekeranye n’umutekano w’ibiribwa, imirire, ibyoherezwa mu mahanga, kandi bufite isano ya bugufi n’urwego rw’inganda n’urwa za serivisi.  Urwego rw’ubuhinzi rwagize uruhare rungana na bibiri bya gatatu mu bijyanye no kugabanya ubukene mu gihe cy’Icyerekezo cya 2020. Twerekeje mu 2050, hazabaho iterambere mu rwego rw’ubuhinzi bigizwemo uruhare n’abahnzi babigize umwuga, barimo abagabo n’abagore, bazaba bita ku buhinzi bujyanye n’uruhererekane nyongeragaciro rw’ibikorwa by’inganda n’ubucuruzi. Ubuhinzi bugezweho bugamije isoko kandi bushobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe  Kugira ngo...