Ibyumba bikonjesha (Firigo) bidakoresheje umuriro: Igisubizo kirambye kw'iyangirika ry'umusaruro w'imboga n'imbuto mu Rwanda

 

Muri iki gihe akanyamuneza ni kose k'ubahinzi nyuma yuko bejeje neza mu gihembwe cy'ihinga gishize cya 2024 A. Ubu umukoro usigaye ni uburyo bwo kuwubungabunga no kuwufata neza bawurinda kwangirika. Iyangirika ry'umusaruro mu Rwanda riracyari hejuru. Aho ku ibinyampeke riri hagati ya 5-10% mu gihe imboga n'imbuto rikiri hejuru cyane aho rirenga 30%. Amakoperative y'abahinzi b'imboga n'imbuto ndetse nama kompani yohereza umusaruro w'imboga n'imbuto mu mahanga ni bamwe mu bantu bazahazwa cyane n'igihombo giturutse kw'iyangirika ry'umusaruro. 

AGRIRESEARCH UNGUKA Ltd, kompani iri muziyoboye izindi mu Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi binyuze mu guhanga udushya n'ikoranabuhanga ivuga ko nyuma yo kubona igihombo gikomeye abahinzi bahura nacyo kiva kwiyangirika ry'umusaruro no kuba ibyumba bikonjesha bisanzwe byifashishwa mu kugabanya iyangirika ry'umusaruro bihenze kandi bikagira n'uruhare runini mu gutera imihindagurikire y'ikirere, bakoreye abahinzi ibyumba bikonjesha bidakoresha amashanyarazi (umuriro) kandi ntibyangize ibidukikije. Ni ibyumba bikoresha ubuhanga bw'umwimerere mu gukonjesha bikoresheje umwuka usanzwe, amazi, n'amakara cyangwa umucanga mu ihame ry'ubugenge ryo gutumuka kw'amazi bikazana gukonjesha, nkuko bigarukwaho na Samuel NSENGIYUMVA, uhagarariye ubushakashatsi no guhanga udushya muri AGRIRESEARCH UNGUKA. 

Kuri ubu koperative KOTIBANYA iherereye mu karere ka Rubavu, Bazirete, koperative y'abahinzi b'imboga ifite abanyamuryango barenga 200 muribo abagera kuri 95% baka ari abagore, ni imwe muzo bamaze kubakira icyumba gikonjesha kidakoresha umuriro. Iki cyumba babubakiye gifite ubushobozi bwo kubika umusaruro w'imboga n'imbuto uri hagati ya Toni 3 na 5. Ibi byumba birahendutse cyane, biroroshye kubikoresha kandi ntibyangiza ibidukikije nkuko bibugwa na Innocent NIZEYIMANA, ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa na serivisi muri AGRIRESEARCH UNGUKA Ltd. 

Abahinzi nabo batanga ubuhamya ko kuva batangiye kubikoresha byabafashije kugabanya iyangirika ry'umusaruro wabo ndetse n'inyungu babonaga ikiyongera.

Habumugisha J. D'amour, perezida w'iyi koperative avuga ko bari basanzwe bafite icyumba gikonjesha gikoresha umuriro ariko ko bari bamaze imyaka igera kuri itatu bahagaritse kugikoresha kubera igihombo bagiraga giturutse ku muriro mwinshi yakoreshaga. Avuga ko uretse kuba kuyigura bihenze cyane banishyuraga amafaranga y'umuriro agera ku 30,000 Rwf ku munsi mu gihe ubu bishyura 10,000 Rwf yonyine y'amazi ku kwezi ku buryo bushya bukonjesha bari gukoresha!

Icyumba gikonjesha kidakoresha umuriro Koperative KOTIBANYA yubakiwe na AGRIRESEARCH UNGUKA Ltd, mu karere ka Rubavu


Niyomugabo Alice, umunyamuryango wa KOTIBANYA, avuga ko bari basigaye bahura n'igihombo kinini kuko bamenaga cyane imboga zabaga zabapfanye. Ariko ko kuva batangira gukoresha iyi firigo idakoresha umuriro yababereye igisubizo ndetse n'inyungu ikaba yarazamutse. 

AGRIRESEARCH UNGUKA Ltd ni kompani y'urubyiruko ikora ubushakashatsi n'iyamamazabuhinzi bigamije isoko iherereye mu Rwanda, mu ntara y'amajyaruguru mu karere ka Musanze. Izwiho cyane guhanga udushya n'ikoranabuhanga bifasha abahinzi kongera umusaruro no gukora ubuhinzi buhangana n'imihindagurikire y'ikirere (Climate Smart Agriculture). 

[Indi nkuru wasoma: 2023 Isize he Ubuhinzi ku Bikorera: Kompani Z'urubyiruko 5 Ziyoboye Izindi mu Guteza Imbere Ubuhinzi mu Rwanda]

Kompani ya AGRIRESEARCH UNGUKA Ltd imaze kwegukana ibihembo bibiri byikurikiranya; ikigo cyambere mu bushakashatsi mu buhinzi n'ubworozi muri 2022 ndetse na Kompani y'urubyiruko iyoboye izindi muri 2023, mu imurikabikorwa ngarukamwaka ry'ubuhinzi n'ubworozi ritegurwa na Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda.

Innocent NIZEYIMANA, ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa na serivisi muri AGRIRESEARCH UNGUKA Ltd avuga ko kuri ubu abahinzi benshi hirya no hino mu gihugu bifuza izi firigo ndetse ko bari no gukora intoya zabika kuva kubiro 10 kuzamura zakifashishwa mu rugo no mu kubacuruzi bato. Avuga ko kandi bari mu biganiro n'abandi bafatanyabikorwa mu kureba uko bahashya burundu ikibazo kiyangirika ry'umusaruro hifashishijwe uburyo buhendutse kandi butangiza ibidukikije. 

Firigo ntoya zidakoresha umuriro zibika imboga n'imbuto kugera kubiro 15 zakoreshwa mu rugo no kubacuruzi bato









Comments

Popular Posts

2023 Isize he Ubuhinzi ku Bikorera: Kompani Z'urubyiruko 5 Ziyoboye Izindi mu Guteza Imbere Ubuhinzi mu Rwanda

Umusaruro w’ubuhinzi ugiye kwikuba: Bimwe mu bidasanzwe byamuritswe n’ikigo cy’urubyiruko cyegukanye igikombe cy’imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi kunshuro ya 16

UBUHINZI BW'URWANDA MU CYEREKEZO 2050