Menya Ibanga Rikomeye Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Yakoresheje mu Kurwanya Inzara muri uyu Mwaka !
Ubuhinzi ni inkingi ya mwamba y'ubukungu bw'u Rwanda. Abarenga 63% by'abaturage bose batunzwe nabwo. Ikintu cyahungabanya ubuhinzi kiba gihungabanyije imibereho myiza y'abanyarwanda muri rusange. Nyamara hari hashize imyaka itari mike abahinzi bateza neza uko bikwiye, ahanini biturutse kumpamvu z'imihindagurikire y'ikirere aho izuba ryavaga ari ryinshi cyangwa imvura yagwa ikagwa nabi igateza imyuzure imyaka ikahagendera. Ibi byari byaragize ingaruka k'umutekano w'ibiribwa muri rusange aho byagaragaraga no ku isoko ku izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa aho ku myaka myinshi nk'ibirayi, ibishyimbo, ibigori n'ibindi ibiciro byikubye inshuro zirenga ebyiri. Abantu benshi bibazaga inzira bizacamo cyangwa niba bizongera kubaho abantu bakabona ibyo kurya bihagije. Baca umugani ngo "Itera amapfa niyo itanga aho bahahira". Nyuma yuko ikigo cy'igihugu gishinzwe iteganyagihe gitangaje yuko imvura mu gihembwe cy'ihinga cy'umuhind...