Ibyumba bikonjesha (Firigo) bidakoresheje umuriro: Igisubizo kirambye kw'iyangirika ry'umusaruro w'imboga n'imbuto mu Rwanda
Muri iki gihe akanyamuneza ni kose k'ubahinzi nyuma yuko bejeje neza mu gihembwe cy'ihinga gishize cya 2024 A. Ubu umukoro usigaye ni uburyo bwo kuwubungabunga no kuwufata neza bawurinda kwangirika. Iyangirika ry'umusaruro mu Rwanda riracyari hejuru. Aho ku ibinyampeke riri hagati ya 5-10% mu gihe imboga n'imbuto rikiri hejuru cyane aho rirenga 30%. Amakoperative y'abahinzi b'imboga n'imbuto ndetse nama kompani yohereza umusaruro w'imboga n'imbuto mu mahanga ni bamwe mu bantu bazahazwa cyane n'igihombo giturutse kw'iyangirika ry'umusaruro. AGRIRESEARCH UNGUKA Ltd, kompani iri muziyoboye izindi mu Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi binyuze mu guhanga udushya n'ikoranabuhanga ivuga ko nyuma yo kubona igihombo gikomeye abahinzi bahura nacyo kiva kwiyangirika ry'umusaruro no kuba ibyumba bikonjesha bisanzwe byifashishwa mu kugabanya iyangirika ry'umusaruro bihenze kandi bikagira n'uruhare runini mu gutera imihindagurikire y...