Posts

Menya Umushinga Udasanzwe W’ubuhinzi Bwo mu Migi wo Guhinga Ku Mazu Y’amagorofa mu Kirere Hadakoreshejwe Ubutaka

Image
Ikigo cy’umuryango w’abibumbye cy’ibiribwa n’ubuhinzi (FAO) ishami ryacyo ryo mu Rwanda, ku munsi mpuzamahanga w’amazi, ryahishuye umushinga wabo wo guteza imbere ubuhinzi bwo mu migi aho bahinga ku mazu y’amagorofa mu kirere hadakoreshejwe ubutaka. Ni umushinga bagaragaje kumafoto meza atangaje yerekana mboga nziza ndetse n’inkeri byeze kunyubako y’ibiro byabo biherereye Kacyiru. Nkuko babitangaje k’urubuga rwabo rwa X, ni umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi bwo mu migi minini mu gusigasira umutekano urambye w’ibiribwa. Iburyo : Coumba D. Sow, Umuyobozi mukuru wa FAO Rwanda afashe inkeri zeze mu ntoki ari kumwe na Christian IRAKOZE, umuyobozi mukuru wa kompani y'urubyiruko, Eza Neza.  Mu busanzwe u Rwanda ruri mubihugu biza imbere mu kugira ubwiyongere n’ubucucike bukabije bw’abaturage. Ibi bigendana n’ubwiyongere bw’ibiryo bikenewe nyamara bikagendana nanone n’igabanuka ry’ubutaka buhingwaho. Ubushakashatsi bugaragaza ko umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage ukomeje k’urw...

Nurturing Future Poultry Farmers: FAO Rwanda Empowers Youth in Nyaruguru and Ruhango

Image
  In a recent collaboration with the Ministry of Agriculture and Animal Resources (MINAGRI), the Food and Agriculture Organization (FAO) Rwanda announced a $378,000 investment to empower 41 youth in Nyaruguru and Ruhango Districts to become successful poultry farmers.  The project provides comprehensive support, equipping young individuals with the resources they need to thrive. This includes: Modern Poultry Farms: Four groups will receive houses capable of accommodating 700 chickens each, kickstarting their poultry farming ventures. Enhanced Productivity: 2,000 laying hens and an additional 7,000 chickens will be distributed to 200 youth and women poultry producers, boosting their flock size and potential output. Holistic Support: The initiative goes beyond infrastructure and livestock. It provides chicken feed for two months after egg laying commences, ensuring the birds' well-being and early production. Veterinary Support: Dedicated veterinary services will ensure the hea...

Ibyumba bikonjesha (Firigo) bidakoresheje umuriro: Igisubizo kirambye kw'iyangirika ry'umusaruro w'imboga n'imbuto mu Rwanda

Image
  Muri iki gihe akanyamuneza ni kose k'ubahinzi nyuma yuko bejeje neza mu gihembwe cy'ihinga gishize cya 2024 A. Ubu umukoro usigaye ni uburyo bwo kuwubungabunga no kuwufata neza bawurinda kwangirika. Iyangirika ry'umusaruro mu Rwanda riracyari hejuru. Aho ku ibinyampeke riri hagati ya 5-10% mu gihe imboga n'imbuto rikiri hejuru cyane aho rirenga 30%. Amakoperative y'abahinzi b'imboga n'imbuto ndetse nama kompani yohereza umusaruro w'imboga n'imbuto mu mahanga ni bamwe mu bantu bazahazwa cyane n'igihombo giturutse kw'iyangirika ry'umusaruro.  AGRIRESEARCH UNGUKA Ltd, kompani iri muziyoboye izindi mu Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi binyuze mu guhanga udushya n'ikoranabuhanga ivuga ko nyuma yo kubona igihombo gikomeye abahinzi bahura nacyo kiva kwiyangirika ry'umusaruro no kuba ibyumba bikonjesha bisanzwe byifashishwa mu kugabanya iyangirika ry'umusaruro bihenze kandi bikagira n'uruhare runini mu gutera imihindagurikire y...

Menya Ibanga Rikomeye Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Yakoresheje mu Kurwanya Inzara muri uyu Mwaka !

Image
Ubuhinzi ni inkingi ya mwamba y'ubukungu bw'u Rwanda. Abarenga 63% by'abaturage bose batunzwe nabwo. Ikintu cyahungabanya ubuhinzi kiba gihungabanyije imibereho myiza y'abanyarwanda muri rusange. Nyamara hari hashize imyaka itari mike abahinzi bateza neza uko bikwiye, ahanini biturutse kumpamvu z'imihindagurikire y'ikirere aho izuba ryavaga ari ryinshi cyangwa imvura yagwa ikagwa nabi igateza imyuzure imyaka ikahagendera. Ibi byari byaragize ingaruka k'umutekano w'ibiribwa muri rusange aho byagaragaraga no ku isoko ku izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa aho ku myaka myinshi nk'ibirayi, ibishyimbo, ibigori n'ibindi ibiciro byikubye inshuro zirenga ebyiri. Abantu benshi bibazaga inzira bizacamo cyangwa niba bizongera kubaho abantu bakabona ibyo kurya bihagije.  Baca umugani ngo "Itera amapfa niyo itanga aho bahahira". Nyuma yuko ikigo cy'igihugu gishinzwe iteganyagihe gitangaje yuko imvura mu gihembwe cy'ihinga cy'umuhind...

From Farm to Fortune: Rwanda's Agribusiness Boom and Investment Opportunities in 2024

Image
Rwanda is on a transformation path from a low-income to a middle-income country and agriculture remains the backbone for sustained economic growth. In this perspective, rapid transformation in agriculture for economic growth and farm level food security will require strategic investment in production, potential value chains and supporting infrastructure. To get there, various initiatives were aligned with strategic frameworks in place, mainly the Fourth Strategic plan for Agriculture Transformation (PSTA4), the PSTA 5 in pipeline and the Vision 2050.  With regard to investment climate, Rwanda has a business friendly regulation, 2nd in Africa for ease of Doing Business and Global Competitiveness. Thanks to the Investment Law No. 006/2021, and being part of the East African Community (EAC) Common Market with market and customers Union with market potential of over 132 million people, the country has the 2nd fastest growing economy in Africa. Regarding efficiency in supporting investm...

2023 Isize he Ubuhinzi ku Bikorera: Kompani Z'urubyiruko 5 Ziyoboye Izindi mu Guteza Imbere Ubuhinzi mu Rwanda

Image
  Mu Rwanda, ubuhinzi buracyaza kw'isonga mu kubeshaho abaturage benshi aho abarenga 63% by'abaturage bose batunzwe nabwo. Ibi bishimangira uko ubuhinzi ari ingenzi mu ubukungu n'iterambere ry'igihugu muri rusange. Nyamara nubwo bimeze bityo igabanuka ry'ubutaka buhingwaho  ahanini bitewe n'ubwiyongere bukabije bw'abaturage, ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere no kugunduka k'ubutaka n'izimwe mu mbogamizi zikomeye zituma umusaruro w'ibikomoka k'ubuhinzi ukiri hasi cyane. Serivisi z'iyamamazabuhinzi zihamye kandi zinoze zigizwe no kwigisha abahinzi gukora ubuhinzi bwa kijyambere kandi buhangana n'imihindagurikire y'ikirere, ni kimwe mu bisubizo birambye ku kibazo cy'umusaruro muke n'iterambere ry'ubuhinzi muri rusange. Ntagihe kinini gishize, gutanga izi serivisi bigenda gahoro gahoro byegurirwa abikorera. Muri uyu mwaka ushize wa 2023, tugiye kurebera hamwe urutonde rwa kompani ziyoboye izindi kandi zitanga i...

Umusaruro w’ubuhinzi ugiye kwikuba: Bimwe mu bidasanzwe byamuritswe n’ikigo cy’urubyiruko cyegukanye igikombe cy’imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi kunshuro ya 16

Image
  Hagati ya tariki 20-29 Kanama 2023, Ku Mulindi mu Karere ka Gasabo, habereye imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ryateguwe na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI kunshuro yaryo ya 16. Imurikabikorwa ry’uyu mwaka ryari rifite insanganyamatsiko igira iti “Kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu ikoranabuhanga, guhanga ibishya n’ishoramari”. Ni imurikabikorwa ryitabiriwe n’abamurikabikorwa bagera kuri 400 baturutse mu bihugu bigera kuri 16. Mu isozwa ry’iri murikabikorwa hahembwe abahize abandi mu kumurika mu byiciro bitandukanye. AGRIRESEARCH UNGUKA Ltd, ikigo cy’urubyiruko gikora ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi bigamije isoko, cyaturutse mu karere ka Musanze, nicyo kigo cy’urubyiruko cyahize ibindi cyegukana igihembo cy’abamuritse neza. Bimwe mu bidasanzwe AGRIRESEARCH UNGUKA Ltd yamuritse, harimo ikoranabuhanga ryitwa SmartInput, ikoranabuhanga rikomatanyije serivisi z’iyamamazabuhinzi zifasha abahinzi gukora ubuhinzi bwa kijyambere kinyamwuga. Rifite uburyo bufas...